203. Munsi y' amababa ye

1.

Munsi y' amababa ye nihw' ampisha, 
N' ubw' ijoro ryakwijima cyane, 
Ntacyo nzatinya nzi kw' azankomeza, 
Ubu nd' umwana we yacunguye.

Gusubiramo:

Munsi y' ayo mababa ye, 
Havuy' urukundo rwinshi, 
Mu mababa niho nzibera, 
Mu mahor' iteka ryose.

2.

Munsi y' amababa ye nta gahinda, 
N' uburuhukiro bw' umutima, 
Mur' iy' isi ntiharimw' agakiza, 
Mpirwa ndi mu mababa ye gusa.

3.

Munsi y' amababa ye niho heza, 
Nzajya mpihisha ibishuko byose, 
Niho buhungiro nta cyampangara, 
Nzibanira na Yes' amahoro.

Comments

Popular posts from this blog

212. Mb' Uwawe, Mwami

206. Abazacungurwa Bazaririmba