Posts

Showing posts from May, 2023

202. Urugo Runezerewe

1. Urugo runezerewe, Iman' irubamo,  Iyo bahuj' imigambi yo kujya mw' ijuru.   2. Urugo rurimo Yesu, Rugir' amahoro,  Abana biga kuvuga, Bahoh' izina rye.  3. Urugo runezerewe, Bahora basenga,  Ahw' ababyeyi bakunda, Ijambo ry' Imana.  4. Mukiza fash' ingo zacu, Zigir' amahoro,  Uzuz' imitima yacu, Urukundo rwawe.

203. Munsi y' amababa ye

1. Munsi y' amababa ye nihw' ampisha,  N' ubw' ijoro ryakwijima cyane,  Ntacyo nzatinya nzi kw' azankomeza,  Ubu nd' umwana we yacunguye. Gusubiramo: Munsi y' ayo mababa ye,  Havuy' urukundo rwinshi,  Mu mababa niho nzibera,  Mu mahor' iteka ryose. 2. Munsi y' amababa ye nta gahinda,  N' uburuhukiro bw' umutima,  Mur' iy' isi ntiharimw' agakiza,  Mpirwa ndi mu mababa ye gusa. 3. Munsi y' amababa ye niho heza,  Nzajya mpihisha ibishuko byose,  Niho buhungiro nta cyampangara,  Nzibanira na Yes' amahoro.

209. Ahar' Uburuhukiro

1. Ahar' uburuhukiro, Ni hafi y' Imana,  ahw' icyaha kitarangwa, Ni hafi y' Imana.  Gusubiramo: Mwami Yesu Mukiza watumwe n' Imana,  Dukomereze twese bugufi bw' Imana.  2. Ahatab' impagarara, Ni hafi y' Imana,  ahw' icyaha kitarangwa, Ni hafi y' Imana.  . 3 Ahahor' umudendezo, Ni hafi y' Imana,  Ahahor' umunezero, Ni hafi y' Imana.

207. Ku Musozi kure

1. Ku musozi kure har' umusaraba,  Ubabaj' ukojej' isoni,  Ndawukunda cyane kuko wabambweho,  Uwacunguy' abanyabyaha.  Gusubiramo: Nzogeza uwo musaraba (musaraba),  Kugez' ubwo nzat' umuruho,  Nzikomeza ku musaraba (musaraba),  Kugez' ubwo nzambikw' ikamba.   2. Mbeg' umusarab' ab' isi bahinyuye,  Ng' uranyur' umutima wanjye! Umwana w' intama yarets' ikuzo rye,  awikorer' ajy' i Kalvari.   3. Umusaraba wavushij' amaraso,  Ya Yesu umwana w' Imana,  Kuri wo nih' Umukiza yatangiye,  Maz' ubwo mbabarirw' ibyaha.   4. Kubw' umusaraba, Nzab' umunyakuri,  Nihanganir' isoni zawo,  Kugez' ubw' uzanjyan' iwacu mw' ijuru,  Tunezeranw' iteka ryose.

206. Abazacungurwa Bazaririmba

1. Abazacungurwa bazaririmba, Bazashyir' amakamba yabo hasi,  Imibabaro yab' izab' ishize, Bazahora banezerew' iteka.  Gusubiramo: S. na A.: Bazaririmb' iyo Ntama y' i Kalvari Bazaririmba Yes' Umwam' Uhoraho. T. na B.: Bazaririmba, Bazaririmba, - ma y'i Kalvari Ntama y' i Kalvari Baririmbire,Baririmbire - mi, Uhoraho. 2. Indirimbo y' urukund' itangaje, Izab' iririmbanyw'umunezero,  Tuzabanayo n' Umukiza wacu, Tuzahora tunezerew'iteka.  3. Abamesh' ibishura byabo nibo, Bazegera ya ntebe ye ya cyami, Ibyaha tuzabikizwa na Yesu, Tuzahora tunezerew' iteka.

205. Nkweguriy' Ubugingo Bwanjye

1. Nkweguriy' ubugingo bwanjye, Ng' ubugenz' uk' ushaka Mukiza. Nweguriy' amaboko yanjye, Ng' uyakoresh' uk' ushaka Mwami, Ng' uyakoresh' uk'ushaka. 2. Nkweguriy' ibirenge byanjye, Bijye bijyan' ubutumwa bwiza,  Nkweguriy' ijwi ryanjye, Ngo rijye rigusingiz' iteka, Ngo rijyerigusingiza. 3. Nkweguriy' akanwa kanjye, Kuzuz' ubutumwa bwawe Mwami,  Nkweguriy' ubutunzi bwnjye, Ntacyo nshaka kwisigaranira, Ntabwo nagir' icyo nkwima. 4. Nkweguriy' imigambi yanjye, Yikoresh' uk' ushaka Mukiza,  Nkweguriy' umutima wanjye, Maz' uwimike m' Ubwami bwawe, Wimike m' Ubwami bwawe. 5. Nkweguriy' urukundo rwanjye, Sinshaka kugir' icyo nguhisha, Nguhay' impagarike yanjye, Nkweguriy' ibyanjye byose Mwami, Nkweguriy' ibyanjye byose.

204. Mwami, Umurab' Urakaze

1. Mwam' umurab' urakaze, Urakhorera cyane.  Ntabuhungiro nta bwugamo, Bw' umuzajoro nk' uyu.  Mbese kotugiye gupfa, Nawe wiryamiye? Dor' umuraba waby' icyago,Tugiye kurengerwa.  Gusubiramo: S. na A.: Umurab' uranyumvira rwose. Utuze,  T. Na B.: Umurab' uranyumvira rwose.  U-tuze - ze - tuze Bose: Nib' ar' umurab' usheg' utyo,  Cyangwa daimoni cyangwa s' abantu,  Nta maziyabashakurengera Ubwat' Umwami wa byos' arimo Dore byose biranyumvira. Bituze, Bituze.  Dore byosebiranyumvira, Biratuza 2. Mwami mfit' agahind' ubu, N' umubabaro mwinshi,  Umuraba urandengeye, Mwami tebuk' unkize.  Isuri y' ibyahabyanjye, Dor' irantembanye,  Ndarenganye, Ndarenganye rwose,Mwami tebuk' unkize.  3. Mwam' umurab' uratuje, Ubu nta bwoba mfite.  Hamazeno gutamuruka, Mfit' ibyishimo byinshi.  Nuko, Mwamindakwinginze, Ntunsige jyenyine,  Nduhukire mur' iki cyambu,Kirimw' amahoro masa.

205. Nkweguriy' Ubugingo Bwanjye

Nkweguriy' Ubugingo Bwanjye 1. Nkweguriy' ubugingo bwanjye, Ng' ubugenz' uk' ushaka Mukiza. Nweguriy' amaboko yanjye, Ng' uyakoresh' uk' ushaka Mwami, Ng' uyakoresh' uk'ushaka. 2. Nkweguriy' ibirenge byanjye, Bijye bijyan' ubutumwa bwiza,  Nkweguriy' ijwi ryanjye, Ngo rijye rigusingiz' iteka, Ngo rijyerigusingiza. 3. Nkweguriy' akanwa kanjye, Kuzuz' ubutumwa bwawe Mwami,  Nkweguriy' ubutunzi bwnjye, Ntacyo nshaka kwisigaranira, Ntabwo nagir' icyo nkwima. 4. Nkweguriy' imigambi yanjye, Yikoresh' uk' ushaka Mukiza,  Nkweguriy' umutima wanjye, Maz' uwimike m' Ubwami bwawe, Wimike m' Ubwami bwawe. 5. Nkweguriy' urukundo rwanjye, Sinshaka kugir' icyo nguhisha, Nguhay' impagarike yanjye, Nkweguriy' ibyanjye byose Mwami, Nkweguriy' ibyanjye byose.

214. Mbes' Ushaka Guhirwa?

1. Mbes' ushaka guhirwa? Tang' unezerewe.  Bizakwiz' ubutumwa, Tang' unezerewe.  Ntukikanyize rwose, Tanga unezerewe.  Fatanya n' Imana, Tyo tang' unezerewe.  2. Reka wikwikanyiza, Tang' unezerewe.  Rekur' impano zawe, Tang' unezerewe.  Mbes' utunze bikeya? Tanga unezerewe.  Izaguh' imigisha, Tang' unezerewe.  3. Kwiza hos' ubutumwa, Tang' unezerewe.  Maz' umucyo wihute, Tang' unezerewe.  Mbes' ushak' imigisha wahabga n' Uhoraho? Nuko rero mwumvire, Tang' unezerewe.

213. Mutuze

1. Mutuze, Mutuze, Mwe guhwihwisa,  Mwite kw' ijambo ryose mwumvir' aha.  Gusubiramo: Mwitonde (mwitonde),  Mwitonde (mwitonde),  Har' Uhoraho, Muze (muze) hafi ye,  Mumwubashye cyane.  2. Mutuze, Mutuze, Aha n' ahera,  Turahumvir' ubutumwa bukiza.   3. Mutuze, Mutuze, Mwiyoroheje,  Dusangir' ibyiza byo mur' Edeni.  4. Mutuze, Mutuze, Tubabarirwe,  Mutuze, Turi kumwe n' Uhoraho.

212. Mb' Uwawe, Mwami

1. Mb' uwawe Mwami mbane nawe,  Ni wow' umbumba, Jye nd' ibumba,  Ngenz' uk' ushaka mere nkawe Mwam' ubu ndakwiyeguriye.  2. Mb' uwawe Mwami mbane nawe,  Ndondora Mwam' ungerageze,  Unyeze nere nk' urubura,  Njye ngusenga niyoroheje.   3. Mb' uwawe Mwami mbane nawe,  Ubu ndagusab' untabare,  Wowe Nyir' imbaraga zose,  Nkorah' umvure we Mukiza.   4. Mb' uwawe Mwami mbane nawe,  Nkomeza kuko nteraganwa,  Nyuzuz' Umwuka wawe Wera,  Ngo bose bambonemo Yesu.

211. Nimwuname Imbere Ya Yehova

1. Nimwunam' imbere ya Yehova Yemwe maana yo mw' isi Mumenye yuk' Uhorahw' ari we Mana,  Niwe soko y' ubugingo;  2. Kand' imbaraga ze zitangaje,  Zaturemye mu butaka,  Ndets' igihe twazimiraga nk' intama,  Yatugaruye mu bushyo.  3. Tumusingirize mu ndirimbo,  Duhanik' amajwi yacu,  Kand' indim' ibihumbi zo mw' isi yose,  Zizasingiz' Uhoraho.   4. Amateka y' ageng' isi yose,  Nta wager' urukundo rwe,  Ukuri kwe gushikamye nk' urutare,  Ukw' ibihe bih' ibindi.

210. Iteraniro Ry' Abera

1. Iteraniro ry' abera, Inzovu n' ibihumbi,  ingabo z' abacunguwe, Barabagirana nk' umucyo,  Barwany' uko babasha, None baratsinze,  Mwagurir' amarembo, kugira ngo binjire.  Gusubiramo: Haleluya, Haleluya Dusingiz' Umwana w' Intama,  Haleluya, Haleluya,  Nimusingiz' uwazutse.   2. Ikobe ry' indirimbo, Rirangira mu kirere,  Urusobe rw' amajwi y' inanga, Zizacurangw' urwunge,  Mbeg' umuns' utangaje, Ni nk' uwo kurema,  Mbega ng' umubabar' uratsindwa bitavugwa.  3. Hanezerew' abari mu mirenge y' i Kanani,  Igitey' ubwuzu kandi, N' uko batazatandukana,  Ya maso yariraga uzasang' akeye Nta mpfubyi nta n' impfusha bizarangw' i Kanani.  4. Iteraniro ry' abera, Batinze wa mubisha,  Nimwumv' izo ndirimbo nziza Ni nk' iz' abamarayika Hehe n' imibabaro, Bayisezeyeho,  Ntibazongera usuuz' imitim' ukundi.

218. Umwami Yesu Yikorer' Umusaraba?

1. Umwami Yesu yikorer' umusaraba wenyine? Umuntu wese yikorer' uwe, Nanjye har' uwanjye.   2. Nzawikorera ngeze igihe Azawunduhura,  Anjyan' iwacu anyambik' ikamba yanteguriye.  3. Nzarambik' ikamba ryanjye iruhande rw' Umukiza,  Haba hashashe izahabu, Nzogeza izina rye.

217. Niba Mvug' Ijambo Rito

1. Niba mvug' ijambo rito, Rihumuriz' abandi,  Niba ndirimb' indirimbo, Ntibongere kwiheba.  Gusubiramo: Mana mfasha mvuge neza,  Mpa n' indirimbo nziza,  Mbashisha kuranurura,  Ngo byumvikane hose.  2. Niba urukundo rwanjye, Rwahumuriz' abandi,  Niba nagir' icyo nkora, Kikunganir' abandi.  3. Niba nkor' umurimo, Ukaruhur' abandi,  Mana mp' urukundo rwinshi, Rutume mfah' abandi.

216. Nshikamye Ku Mazerano

1. Nshikamye ku masezerano meza, Y' Umukiza wanjye, Mporaningiza Nzahora musingiza, Ndanguruye, Nshikamye kumasezerano.  Nta buhungiro nta bwugamo, Bw' umuzajoro nk'uyu.  Mbese ko tugiye gupfa, Nawe wiryamiye? Dor'umuraba waby' icyago, Tugiye kurengerwa.  Gusubiramo: S.: Nshikamye ku masezerano, Y'Umucunguzi wanjye,  Nshikamye ku masezerano, Y'Umucunguzi. A.,T. na B.: Nshikamye ku masezerano,  Masezerano y' Umucunguzi wanjye,  Nshikamye kumasezerano, Y' Umucunguzi.  Masezerano y' Umucunguzi; 2. Nshikamye ku masezerano meza, N' ubwo naba mbuz' epfo naruguru,  Ijambo ry' Imana rimpa gutsinda, Nshikamye kumasezerano.  3. Nshikamye ku masezerano meza, Kuko nejeshejw' amaras' akiza, Niy' atuma mpora mu mudendezo, Nshikamye ku masezerano.  4. Nshikamye ku masezerano meza, Nkomezwa n' umuruna w'urukundo,  Mpora neshesh' inkota y' Umwuka we, Nshikamye kumasezerano.  5. Nshikamye ku masezerano meza, Numv' Umwuka...

215. Rangurur' Indirimbo

1. Rangurur' indirimbo y' ibyishimo n' umunezero,  Wikwiheba shir' agahinda, Ririmban' ibyishimo.  Ririmbir' Uwaturinze, Waduhuje n' inshuti,  Uwatuyoboy' inzira, Itugeza mw' ijuru.  Gusubiramo: Ririmba (ririmba), Ririmba (ririmba),  Ririmban' ibyishimo,  Ririmba (ririmba), Ririmba (ririmba),  N' ibyishimo byinshi.  2. Turirimbe dutway' amabendera tunezerewe,  Turirimba hoziana z' umunezero w' iteka.  Tuvug' ibyabaye kera, By' urukundo rw' Imana.  3. Turagushima Data Wera, Kubw' imbabazi zawe,  Uko duteraniye hamwe, Turagushima cyane.  Turagushima Mukiza, Kuko waducunguye,  Uduhe Umwuka Wera, Atwegerez' Imana.

224. Izuba Nirirenga

1. Izuba nirirenga turangij' imirimo,  Ubwo tuzaba tunaniwe,  Uhorah' utwara byose niw' uzadukiza,  Duhurire kuri Siyoni.   Gusubiramo: Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,  Tuzibanira na Yesu, Muri cya gihugu cyiza,  Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,  Twibanire (twibanire), mw' ikuzo rye.  2. Tunyura mu gicucu, No mu mugaru mwinshi,  Tugoswe n' umwijim' ukaze Ariko Uhoraho, Niw' uzatuyobora,  Ab' ari w' utugez' iwacu.   3. Nubw' amaso yacu yuzuyemo amarira,  Dufit' ubwoba mu mitima,  Ariko Umukiza agiye kutujyana,  Aho tuzashir' agahinda.

223. Yes' Aje Yasanga Twiteguye?

1 Yes' aje yasanga twiteguye, Yasanga turi maso? Igihe cyose yagarukamo, Se twaba twiteguye? Gusubiramo: Mbese mugenzi twavuga tuti:  Ubu turiteguye? Mbes' ah' Umwam' azasanga wowe nanjye,  Tukimutegereje? 2 Mbese naz' umusek' utambitse akaduhamagara,  Umunt' akabazw' icyo yakoze, Mbes' ahw' azadushima? 3 Mbese tujya tub' abanyakuri cyangwa turinezeza? Niba tuboneye mu mitima, Tuzagera mw' ijuru.  4 Hahirw' ab' Umwami azasanga bakimutegereje,  Mbese n' agaruka mu gicuku, Tuzaba turi maso?

222. Mfasha Ngo Ndusheho

1. Mfasha ngo ndusheho kugukunda,  Icyo nicyo ngusaba mpfukamye,  Mbigusabye cyane mfasha Mwami Yesu,  Ngo ndusheho kugukunda.   2. Nashats' iby' iyi su ngo nezerwe,  Ubu ndabiretse, Ng' ump' ibyiza.  Icyo nsaba gusa, Mfasha Mwami Yesu,  Ngo ndusheho kugukunda.   3. Mfit' umubabaro n' agahinda,  Nzishimira cyan' intumwa zawe.  Iyo ndirimbana nazo biramfasha,  Nkarushaho kugukunda.  4. M marembera y' ubu bugingo,  Nzagushima cyane ngusingize.  Nzakuririmba maze mvuge nsenga,  Ngo ndusheho kugukunda.

221. Hanga Amaso Umukiza

1. Iyo utewe n' ibyago bigatuma wiyunamira,  Iyo kwiheba kukugezeh' ubwoba bukagutaha.  Gusubiramo: Hang' amaso Umukiza,  Ngwin' arakureba neza,  Uzumv' uhumurijwe kandi Azakwemer' akwakire. 2 . Iy' usatiriwe n' umuraba byose bihungabanye,  Iy' ibyawe byose byagushijeh' ubwoba bwagutashye.  3. Iy' ur' arakazuz' ubuz' urukundo rwawe rwa mbere,  Iy' icyaha wakoze kigutotez' ijoro n' umunsi.  4. Iyo ugiz' ibiguc' intege mu murimo wa Yesu,  Iyo mu rugendo rwawe mw' isi utakimeny' inzira.

220. Mbese Yesu Ajy' Anyitaho?

1. Mbese Yesu ajy' anyitaho, Mu byago no mu mahoro,  Mu mibabaro no mu miruho, No mu rugendo rurushya? Gusubiramo: Anyitaho, Arandinda, Mu mibabaro yanjye Mu bihe merewe nabi, Umukiza wanjy' anyitaho.  2. Mbese Yesu ajy' anyitaho, Iyo ngenda mu mwijima N' iy' umwijima w' akag' ungose, Mbese Yes' amba buufi? 3. Mbese Yesu ajy' anyitaho, Iyo nguye mu bishuko,  Iyo mbabaye N' iyo mbogoza Mbese Yes' arantabara? 4. Mbese Yesu ajy' anyitaho, Iyo nsezeye ku nshuti,  Iyo mbabazwa, Simpumurizwe, Mbese Yes' ab' abireba?

219. Umwami Yesu Yazutse

1. Umwami Yesu yazutse, Mwese nimwishime Haleluya,  Aremwe bamuramye, Mwese nimwishime Haleluya,  Twese tumusingize, Mwese nimwishime Haleluya,  Isi n' ijuru bimusingize, Mwese nimwishime Haleluya.  2. Umukiza wac' ariho, Mwese nimwishime Haleluya,  Yaneshej' urupfu rwose, Mwese nimwishime Haleluya,  Niwe waducunguye, Mwese nimwishime Haleluya,  Yatsinz' imbaraga z' igituro, Mwese nimwishime Haleluya.   3. Yaducunguj' urukundo, Mwese nimwishime Haleluya,  Yaturwaniy' intambara, Mwese nimwishime Haleluya,  Yiganzura n' urupfu rwose, Mwese nimwishime Haleluya,  Yatwugururiye paradizo, Mwese nimwishime Haleluya.   4. Twishimire kujy' ahw' ari, Mwese nimwishime Haleluya,  Tuger' ikirenge mu cye, Mwese nimwishime Haleluya,  Azatuzura nkawe, Mwese nimwishime Haleluya,  Tubikeshej' umusaraba we, Mwese nimwishime Haleluya.

226. Ntugire Icy' utinya

1. Ntugire icyo utinya, Ndi kumwe nawe,  Ni isezerano ryo kwizera kwanjye.  Umwijima ntuzigera unter' ubwoba,  Ndahumurijwe, Ngendana n' Umukiza wanjye.  Gusubiramo: Ntabwo nzigunga, Sinzigera nigunga,  Yesu arandinda, Ntabwo ajy' ansiga jyenyine.  Ntabwo nzigunga, Sinzigera nigunga,  Yesu arandinda, Ntabwo ajy' ansiga jyenyine.  2. Umusek' umurik' iyo hakeye neza,  Yes' umucyo wanjy' amurikir' iteka,  Iyo ncitse intege, Yes' arandamira,  Mucyo weyur' ibicu, Azangeza mw' ijuru.   3. Iyo ibyago bituruts' impande zose,  Iyo nugarijwe Yes' amba bugufi,  Ambwira ati: Komera, Humura "Nijye" Ntutinye komera ndi kumwe nawe iteka.

225. Narebye Yesu

1. Narebye Yes' igihe nari ndembejwe n' ibyaha,  Narinabuz' uko ngira, Maz' arampumuriza. Gusubiramo: S.: Ye, ni koko, Nareby' Umwami Yesu;  Arambona, Nzabana naw' iteka. A.,T. na B.: Ye, ni koko, Nanjye nareby'  Umwami Yesu, Maz' arambona,  Nanjye rwose, Nzabana naw'iteka . 2. Nabony' Umwami Ye' ambambiwe ku musaraba,  Nizerayukw' ibyaha byanjye bibambanywe nawe.  3. Nabony' Umwami Yesu, Azukany' icyubahiro,  Niringir'imbabazi ze, N' ibyahanuwe kera.  4. Yandebany' impuhwe, Umutima wanjy' uranyurwa,  Maz'anyiher' ikimenyetso cy' Umwuka We Wera.  5. Tuzabana n' Umwami Yesu Krist' ibihe byose,  Mutezehobyose, Mbe nk' umwana wiringira se.